MENYA AKAMARO KO KURYA INANASI ( pineapple)



Inanasi ni imbuto zera cyane mubice bishyuha c. Akaba ariyo mpamvu mubice byinci byigihugu cyacu dusangamo inanasi.

Uretse kuba imbuto zinanasi zifitiemo uburyohe, nizimwe mumbuto zingenzi cyane dukwiye kujya twongera ku igaburo ryacu rya buri munsi kuko zidusha kugira ubuzima buzira umuze.  Muri iyi nkuru turabageza zimwe mumpamvu kurya inanası ari ingenzi cyane cyane kubanyarwanda.

Munkuru zacu za mbere twabagejejeho akamaro ko kurya imbuto nk´IVOKA, AMAGİ nibindi. Twabagejejeho kandi bimwe mubimenyetso bigaragaza ko waba urwaye indwara zitandukanye tubagezaho impamvu ushobora kuba ubura umwuka nıjoro uryamye, ibitera impumuro mbi mubirenge...Uyu munsi tugiye kubagezaho akamro ko kurya inanasi

Munanasi dusangamo vitamin , anzime ( enzymes) ndetse na antioxidents. ibi byose akaba aringenzi mumubiri wumuntu.

Uretse kandi uburyohe inanasi zigira, munanasi dusangamo kalori nkeya. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ınanasi izfitemo imyunyu ngugu nka Manganeze inganga na 76% umubiri ukenera kumunsi. Munanasi kandi dusanagamo ama vitamine menci cyane cyane Vitamin C ingana na 131% ya vitamin umubiri ukenra buri munsi.

İnanasi kandi zigiramo Vitamin A, Vitamin K, Zinc na Kalsiyum.

Dore ututonde ningano z imyunyu ngugu ndetse na vitamim zose dusanga mumbuto z´inanasi


  • Kalori: 82.5
  • Amvuta ( Fat ) : 1.7 g
  • Poroteyine: 1 g
  • Carbs: 21.6 g
  • Fiber: 2.3 g
  • Vitamin C: 131% Umubiri Ukenera Kumunsi (UKK)
  • Manganese: 76% UKK
  • Vitamin B6: 9% UKK
  • Copper: 9% KKK
  • Thiamin: 9% UKK
  • Folate: 7% of UKK
  • Potassium: 5% UKK
  • Magnesium: 5% UKK
  • Niacin: 4% of the UKK
  • Pantothenic acid: 4% UKK
  • Riboflavin: 3% UKK
  • Iron: 3% UKK
UKK isobanura UMUBIRI UKENERA KUMUNSI

INANASI ZIFITEMO IBYO BITA ANTIOXIDANTS BIRINDA UMUBIRI KURWARAGURIKA

Uterse kuba imbuto zinanasi zifitemo imyunyu ngugu nama vitamine menci munanasi dusangamo nibyo mururimi rwicyongereza bira Antioxidants ibi bikaba birinda umubiri kurwaragurika bikanarwanya stresi cyangwa umunaniro wubwonko. 

ENZYME (ANZİM ) DUSANGA MUNANSI ZIFASHA IGOGORWA RY´IBIRYO

Munansi dusangamo anzime ( enzyme ) zitwa Blomelain. İzi anzime zikora muburyo bumwe na anzime yitwa protease. Akamaro kazo ni ugucagagura poroteine nini muduce dutoya ( amino acides ) umubiri ushobora guhita ukoresha. 

Kuba umubiri woroherwa mugukoresha utu duce duto twamaproteine bituma bifasha abantu bafite ibibazo mumara kugogora ibyo bariye muburyo bwihuse. Ubushakashatsi bwakozwe mubantu bafite ibibazo bya pankrea byagaraje ko umubiri wabo ugogora muburyo bwihuse ibiryo bariye bamaze gufata anzime yitwa bromelain kurusha uko umubiri wabatafashe iyi anzime igogora ibi biribwa.
Dore izindi mpamvu zingenzi abantu basabwa kurya inanasi 
. Zigufasha kurwanya zimwe mundwara nka Kanseri
.Zigufasha gukira byihuse nyuma yo kubagwa 
.Ziraryoha kandi ziraboneka cyane mu Rwanda bityo zikaba zihendutse
MURI MAKE
Inanasi nizimwe mumbuto zera cyane mu Rwanda, Kurya inanasi bigufasha kwirinda zimwe mundwara bikanagufasha kurya indryo yuzuye mubutyo bworoshye maze bigatuma ubaho ubuzima buzira umuze. Niyo mpamvu dushishikariza abanyarwada kwitabira kurya inanasi cyane maze Bakabaho neza. 


Soma izindi nkuru zerekeye ubuzima mukinyarwanda kurubuga rwacu rwa https://ibishyahealth.blogspot.com/
Nimba ushaka kujya ubona inkuru zose twanditse ukaba unashaka gutsindira bimwe mubihembo twabateguriye kanda ahanditse SUBSCRİBE hasi yiyi nkuru. 

Comments