AKAMARO KO KURYA IVOKA



Ivoka cyangwa se avocado mururimi rwicyongereza ni rumwe mumbuto zera mubice byinci byu'Rwanda.  Abanyarwanda bose yaba abakire cyangwa abayene bashobora kubona muburyo bworoshye imbuto zivoka. Nubwo abanyarwanda benci bashobora kuba barya izi mbuto ntabwo bazi akamaro kazo cyangwa se ntibazi kumunsi ari imbuto zivoka zingahe utagomba kurenza.
Uyu munsi tugiye kubagezaho ibyo ugomba kumenya byose byerekeye urubuto rwivoka. 

Ivoka nizimwe mumbuto zo umuryango wibimera byitwa Persea Amerikana. Ivoka ni imbuto zingenzi kandi zishobora kuribwa hamwe nibindi biryo byinci bitandukanye kubera impumuro, uburyohe nintungamubiri zigira. 

Bitewe nibara ndetse numubyimba wazo ivoka zirimo amoko atandukanye. Ivoka isanzwe ipima hagati yamagarama 200 nikiro kimwe nigice ( 220 grams- 1.5 kilo ).

Ubwoko bwivoka buboneka cyane mubice byinci ni ubwoko bwa Hass Avocado. 

Dore bimwe mubyo dusanga mu ivoka ( Muri garama 100 zivoka dusangamo : 

  • Vitamin K:   26 ku ijana ya vitanin K umubiri ucyenera kumunsi
  • Folate:  20 Ku ijana ya Folate umubiri ucyenera kumunsi
  • Vitamin C: 17 ku ijana ya vitamin c umubiri ucyenera kumunsi
  • Potassium: 14 ku ijana ya potassium kumunsi
  • Vitamin B5: 14% 
  • Vitamin B6: 13% 
  • Vitamin E: 10% 
  • Ivoka kandi yifitemo magnesium, manganese, copper, iron, zinc, phosphorous and vitamins A, B1 (thiamine), B2 (riboflavin) and B3 (niacin).

Uretse Kandi ibyo tuvuze hejuru , Muri garama 100 zivoka dusangamo garama 2 (ebyiri) za poroteyin, garama 15 zamavuta yingenzi mumubiri ndetse na kalori 160. 

Mu ivoka nta Cholesterol ( soma kolesiterol ) dusangamo ndetse nimyunyu ya sodiyum ( sodium ) dusanga mu ivoka nimike cyane kuburyo dushobora no kuvugako ntayo urebye. 

IVOKA ZIGIRA IMYUNYU YA POTASIYUM KURUSHA IMINEKE

Imyunyu ya Potasiyum ( Potassium ) ningenzi cyane mumubiri wumuntu gusa biragoye kurya ibiryo byuzuza ibipimo bya potasiyum umubiri ukenera kumunsi. 

Ubusanzwe imineke nimwe mumbuto dusangamo potasiyum nyinci ariko ivoka igira potasiyum nyinci kurusha imineke. 

Nkuko twabibonye hejuru muri garama  100 zivoka dusangamo  14 ku ijana za garama umubiri ukeneye kumunsi. nukuvugango uramutse uriye ikiro kivoka uba ugize amahirwe yo guha umubiri wawe potasiyum zose ukeneye kumunsi. 

ubushakashatsi bugaragaza ko potasium igabanya ingaruka zo kurwara indwara nkumuvuduko mwinci wamaraso. 

KURYA IVOKA BYONGERA AMAHIRWE YO KUTARWARA INDWARA ZUMUTIMA. 

Indwara zumutima nikimwe mubibazo byugarije isi kuko ziza ku isonga mundwara zica abantu benci,  
Izi ndwara zumutima akenci ziterwa nibyo bita cholesterol ( soma kolesterolu) ndetse namavuta menci mumubiri ( fats). 
 Mubushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko ivoka zigabanya cholesterol namavuta ataringenzi mumubiri bityo bikongera amahirwe yo kudafatwa nizi ndwara zumutima. 

DORE IBINDI KURYA IVOKA BIGUFASHA. 

- Ivoka ikurinda indwara zamaso 

-Kurya ivoka bituma intungamubiri zo mubimera zikugirira akamaro

-Ivoka ishobora kukurinda indwara nka kanseri

-Ivoka ishobora gutuma umenya ko urwaye indwara yitwa Arthritis. 
   : Arthritis niwe mundwara zidakunze kugaragaza ibimenyetso vuba vuba. Ariko kurya ivoka kenci bishobora gutuma bimwe mubimenyetso byiyi ndwara bigaragara maze ukaba wamenya ko ufite iyi ndwara ukayivuza hakiri kare. 


-Kurya ivoka bigufasha kugabanya ibiro 

     Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 23 ku ijana yabantu bumva badashaka kurya nyuma yo kurya ivoka. Bityo kurya ivoka bishobora kugabanya ibiryo urya kumunsi maze bigatuma uta ibiro. 


Incamake: 

 Ivoka nizimwe mumbuto zirimo imyunyu ngugu ndetse nintungamubiri nyinci umubiri wacu ukenera kugira ukore neza. Kurya byibuze ivoka imwe ku munsi bishobora gutuma ubaho neza numubiri wawe ugakora muburyo butunganye. 

Comments