KUNYWA COCA COLA NINKO KUNYWA KOKAYİNE. DORE IBIBI BYO KUNYWA COCA COLA

İbinyobwa bidasindisha byinci tubona kwisoko bigizwe nisukari bityo muri rusange bikaba bizwiho gutera zimwe mundwara nka diyabeti, umubyibuho ukabije nizindi.. Muri ibyo binobwa tubona harimo icyo tuzi nka koka kora abana bakunda cyane. Ese waba uzi ibibibi byo kunywa koka kola ningano utakagombye kurenza ? muri iyi nkuru tuabagezaho ibyerekeye ubushakashatsi bwakozwe kuri coca cola.

Nkuko tubizi koka kola ( coca cola ) nikimwe mubinyobwa bicuruzwa cyane murwanda gusa ntabwo ari murwanda gusa kuko ibi binyobwa bicuruzwa hafi ku isi hose gusa murwanda kirakunzwe cyane cyane murubyiruko nabana batanywa ibinyobwa bisindisha. Ababyeyi rimwe narimwe bumva ko kugurira abana babo fanta ya coca cola ntakibazo biteye.

Bivugwako mu icupa rimwe rya coca cola haba harimo byibura impahu icumi zisukari. ( 10 tea spoons ) mugihe WHO ( World Health Organization ) yagarajeko umuntu atakagombye kurenza byibura impahu esheshatu zisukari ( 6 tea spoons ) kumunsi. nukuvugako iyo unyweye icupa rimwe rya coca cola uba urengeje igipimo kisukari wagakwiye gufata kumunsi.

Nkuıko ibindi binyobwa byose birimo isukari bizwiho gutera ingaruka kumubiri coca cola nayo birumvikana ko ifite ingaruka. Ubushakashatsi bwakorewe mukigo cya Harvard ( Harvard School of Public Health ) bwagaraje ko mubantu banywa byibuze amacupa abiri ya coca cola kumunsi makumwabiri nabatandatu ku ijana muribo,26%, barwara diyabeti yubwoko bwa kabiri. İkinyamakuru Medical New Today cyagarajeko abantu 184,000 ( ibihumbi ijana namirongo inani ) bapfa buri mwaka kubera kunywa ibinyobwa birimo amasukari menci.

Hagendewe kubushakatsi bwakozwe numwongereza Niraj Naik, hagaragaye ingaruka kunywa mililitiro maganatatu namirongo itatu (330 ml ) za Coca-Cola zigira kumubiri wawe nyuma yisaha imwe yonyine.

COCA COLA IGERENYWA NA KOKAYINE UGENDEYE KUBURYO İSHUKA UBWONKO

Ubushakashatsi bwa Naik bugaragaza ko uburyohere buba muri coca cola buterwa nisukari nyinci irimo butuma tugomba kuruka nyuma yuko coca cola igeze mumubiri wacu. Gusa aside yitwa phosphoric acid dusanga muri coca cola igabanya ubu buryohere maze igatuma tunywa nyinci ntitugire ingaruka tubona uwo mwanya nko kuruka.

Muminota 20 nyuma gusa yo kunywa coca cola isukari yo mumaraso iriyongera cyane maze bigatuma umubiri ukora insulin nyinci kugirango ugabanye iyo sukari. Nyuma umwijima ukora cyane muguhindura iyi sukari nyinci mumavuta ( fats )

Nyuma yiminota 40, umubiri uba umaze gufata kafeyime ( caffein ) dusanga muri coca cola. ibi bituma umuvuduko wamaraso yawe ujya hejuru cyane kandi ibitsiko byamaso yawe nabyo bikaba binini ( dilation of the pupils ). Muri iki gihe adenosine dusanga mubwonko bwawe iragabanuka cyane maze bikagutera umunaniro. Nyuma yiminota itanu Dopamine iriyongera-Dopamine ifasha gukontorola ibyishimo. Ubushakatsi bugaragaza ko coca cola irusha kokayine kongera dopamine mumubiri wawe bityo akaba ariyo mpamvu dukomeza kumva ushaka gukomeza kunywa coca cola iyoumaze kuyınywa.

Nyuma yisaha imwe, utangira kwifuza kongera kunywa ibisukari bigatuma wumva urushye. Hagati amazi yose yarari muri coca cola atangira gushira kuko coca cola ituma ushaka kunyara cyane maze bimwe mubyubaka umubiri wawe nindi myunyu ngugu umubiri wawe ukenera bigatakara munkari.

-Muri coca cola ntabwo dusangamo isukari gusa, tunasangamo kafein-byagaragajwe na Naik. Aya masukari na kafein dusanga muri ibinyobwa biryohera dusanga ku isoko bitera umuvuduko wamaraso , indwara zumutima , diyabeti ndetse numubyibuho.

Gusa kunywa gake rimwe na rimwe ntabwo byakugiraho ingaruka cyane.


İyi nkuru yanditswe mukinyamakuru Medical News Today 
Soma izindi nkuru zerekeye ubuzima mukinyarwanda hano
Zimwe munkuru twanditse


Comments