Kubura umwuka nijoro uryamye biterwa niki ?

Rimwe narimwe harigihe umuntu aba aryamye nijoro yakanguka akabura imbaraga zo kwinyeganyeza. Akabura umwuka, umubiri we ntubashe kuba wagira icyo ukora, agashaka kuvuga ijwi rikanga gusohoka, agashaka gutaka bikanga. bishobora kumara hafi amasegonda 30 cyangwa arenze umuntu ameze gutya. Abantu benshi iyo bibabayeho babyita amadayimoni. bakekako ko ari amashitani yabasuye nijoro, rimwe narimwe bakaba bareka no kongera kuryama muri ubwo buriri ngo bwararozwe nibindi. Ese waruziko ayo atari amadayimoni ahubwo ari indwara ? 

Kubura umwuka nijoro nindwara bita mururimi rwicyongereza Sleeping paralysis. iyi nidwara yabayeho kuva kera ariko kugeza nanubu abantu ntibarayimenya neza kuko nabashakatsi bataramenya impamvu zisobanutse ziyitera gusa hari bimwe nabimwe byagaragaye ko byongere amahirwe yo kuba wafatwa niyi ndwara nuburyo bwo kuyirinda. 

Sleep paralysis niki ?  Iterwa niki 


Sleep paralysis nigihe umuntu aba aryamye akabura imbaraga zo kubyuka kandi adasinziriye. umuntu agerageza kuvuga cyangwa kwinyeganyeza ariko bikanga. Abashakatsi bagaragaje ko ibi biterwa nuko ubwonko bwumuntu butaba butakoze vuba uko bisabwa maze bigatuma ibice bimwe myumubiri bikanguka mugihe ibindi bigisinziriye. Akenci ubwonko bwumuntu bukanguka mbere yuko bukangura ibindi bice byumubiri maze bukaba buri gukora ariko inindibice bitari gukora.

Ibi bishobora kumara imasegonda make ubusanzwe ntabwo bimara igihe kirekire. Abashakatsi bavugako iyi atarindwara gusa ishobora kuba kimwe mubitera indwara nko nko kudasazinzira nijoro kubera ubwoba ko byongera kukubaho, umunaniro (Stress) nizindi. 


Ibyo ukwiye kumenya kuri sleep paralysis. 



1. Igaragara cyane mungimbi nabangavu bageze mugihe bita adolescence ( hagati yimyaka 14 na 20)

2. Ntabwo arindwara yica

3. Ushobora kuyirinda


Ibintu bishobora kuba bitera iyi ndwara


1.. Kutagira amasaha ahamye yo kuryama

2. Kuryamira umugongo

3. Kugira abantu bo mumuryango basanzwe bagira ibi bibazo 


Ibimenyetso 


-Kubura imbara zo kwinyeganyeza

-Kutabasha kuvuga

-Kubona ibintu bidahari ( Hallucinations)

-Ububabare mugatuza cyangwa umutwe

-Kubira ibyuya


Uburyo bwo kuyirinda


Ntabwo ifatwa nkindwara isaba imiti, ariko haribyo ushobora gukora ngo uyirinde. 

1.  Gira amasaha ahamye yo kuryama no kubyuka

2. Tunganya uburiri bwawe neza kuburyo bugufasha kuruhuka,

3. Zimya amatara mugihe usinziriye

4. Kora spor byibuze rimwe mucyumweru

5. Reka gukoresha telefon cyangwa imashini ( computer) byibura isaha imwe mbere yuko uryama

6. Wiryamira umugongo



Uramutse ufashwe niyi ndwara mugihe kirekire cyangwa iminsi myinci yikurikiranye wajya kwamuganga kuko bishobora kuba ari kimenyeso kindi ndwara. 

Mwakoze gusoma iyi nkuru, dusigire igitekerezo. 

Source: https://www.medicalnewstoday.com/articles/295039.php

Comments