Kurya indimu bifite akamaro gakomeye kubuzima



Ushobora kuba usanzwe ubizi cyangwa ari ubwa mbere ubyumvishe gusa indimu ziri mumbuto zishobora kuba zifite akamaro kenci gashoboka haba kubuzima ndetse no mubindi bikorwa rusange bya buri munsi nkisuku nibindi .


Mubihugu bimwe nabimwe abaturage bamaze kumenyera kunywa amazi arimo indimu bakayasimbuza icyayi cya mugitondo cyangwa ikawa.
Uyu munsi tugiye kureberahamwe akamaro kindimu (Lemon).

1. AKAMARO KINDIMU ( LEMON) KUBUZIMA


1.1: VITAMIN C


Imbuto zo mumuryango wa Citrus zizwiho kuba zifitemo Vitamin C nyinci bityo zikaba zifasha umubiri mukurwanya zimwe mundwara nka kanser, umuvuduko wamaraso, nizindi ndwara zifata imijyana nimigarura yamaraso ( Cardiovascular diseases).

Byagaragaye ko cyane cyane abantu babyibushye bafite calcium nke mumubiri bahura nibibazo bikomeye nka stroke ( Guhagarara kwamaraso ajya mubwonko) kurya indimu kuri abo bantu akaba arikimwe mubyo abaganga babagira inama.

1.2 KUGABANYA IBIRO NO KUNANUKA


lost weight ile ilgili görsel sonucu

Nkuko byatangajwe nikinyamakuru Journal of clinical Biochemistry and nutrition, indimu zifasha abantu kugabanya ibiro mugihe gito. Uramutse ufite umuntu ugufasha muri sport ( fitness trainer) cyangwa undi muntu uhugukiwe mubyindryo ( dietician) bakugira inama zibindi biryo bijyana nindimu kugirango ugabanye ibiro cyangwa ukareba imwe munkuru twanditse kuri iyi site yerekeye kugabanya ibiro.

1.3: IGOGORWA RYIBIRIBWA


Abashakashatsi bagaragaje ko gukamurira indimu mumazi, ukanywa ikirahure kimwe buri gitondo bifasha umubiri gukoresha ibyo wariye maze bikakugabanyiriza ibibazo bya constipation ( Kutajya kumusarane),

1.4 INDWARA ZIMPYIKO ( Kidney stone). 

İndimu zigira aside yitwa citric acid ifasha irinda indwara zimpyiko ( Kidney stone), Uretseko kuba kunywa citric acid bigufasha kwirida indwara zimpyiko kandi bigufasha guha umubiri wawe amazi ukeneye buri munsi.

2. AKANDI KAMARO KINDIMU


2.1: IMPUMURO MBI


Citric acid yo mundimu ifite yica tumwe mudukoko two kumubiri ( İgihe usize indimu kumubiri wawe), ndetse nudukoko two mukanwa dutera impumuro mbi.

2.2:  GUFATA NEZA IMISATSI 


Amazi yindimu afite akamaro kanini mugufata neza imisatsi yawe. Gukoresha amazi yindimu mumisatsi nyuma yo gukarabamo bigufasha kurwanya imvuvu zo mumutwe ndetse no gudatakaza imisatsi.

2.3 KUVURA UBUSHYE

Guhonyorera indimu ahantu wahiye bituma hakira vuba kandi bigatuma hataza inkovu kuko indimu ituma umubiri wawe wongera kwisubiranya byihuse.

2.4: UMUNUKO WO MUBIRENGE NAMASOGISI

Nibi wambara inkweto wazikuramo ukumva ziranuka cyangwa ukumva amasogisi yawe aranuka. Koresha indimu mukurwanya uwo munuko. kamurira amazi yindimu mubirenge mbere yo kwambara inkweto ubundi utegereze iminota itanu mbere yo gushyiramo amasogisi

İbyo ugoma kumenya:  Nimba ushaka ko indimu zikugirira akamaro ugomba kuzirya kenci gashoboka.
Kubantu badakunda uburyo indimu(Lemon) isharira, bashobora kuyivanga nubuki kugirangi iryohere gusa bagomba kutarenza urugero kuko ubuki bushobora kuguteza ibibazo.

İbyo usoma hano byose bituruka kuri site zabadocteur cyangwa mubinyamakuru byerekeye ubuzima bwabantu nukuvugako ubumenyi ukura hano bwose bwizewe 100%.


Comments