A: Uherutse kurya igi ryari ?
B: Umwaka ushize cyangwa mumezi ashize. Amagi nibiryo byabakire wana ntabwo aribiryo byaburiwese.
Ntabwo ari ubwambere numvishe bamwe mubanyarwanda bavuga ngo amagi nibiryo byabakire, cyangwa abanyarwanda batazi akamaro ko kurya amagi . Niyo mpamvu nifuje kwadika iyi nkuru kugirango mbamenyesheje akamaro ko kurya amagi nuburyo mugomba kuyarya mugihe ugize amahirwe yo kuba wayabona.
Amagi agira agaciro gakomeye kubuzima bwumuntu. Nimba utari unabizi amagi nibimwe mubiribwa bigira akamaro kingenzi cyane kurusha ibindi biryo kuko agira intungamubi nyinci utasanga mubindi biryo.
NIBIKI BIBA MUMAGI ?
1.AMAGI AFITE INTUNGAMUBIRI NYINCI
Amagi nibimwe mubiribwa bifite intungamubiri nyinci zishoboka. Tekerazo igi rimwe rifite intungamubiri zikenewe kugirango igi rivemo inkoko.
İgi rimwe ryuzuye rifite intungamubiri zikurikira
Vitamin A: 6 ku ijana za Vitamin umubiri ucyeneye kumunsi
Folate : 5 ku ijane rya acid umubiri ucyeneye kumunsi
Vitamin B5: 7 ku ijana
Vitamin B12: 9 ku ijana
Vitamin B2: 15 ku ijana
Seleniyum: 22 ku ijana
Amagi kandi yifitemo Vitamin D, Vitamin E, Vitamin K, Vitamin B6, ndetse nimyunyu ngugu ya calsiyum ( calcium) na Zinc.
Urebye amagi afite hafi ubwoko bwose bwintungamubiri umubiri ukeneye buri munsi .
1.2 IBYUBAKA UMUBIRI PROTEYIN ( Protein )
Amagi nibimwe mubiribwa bike usangamo ibyubaka umubiri proteyin nyinci cyane. Umubiri wacu kugirango ukore neza ucyeneye proteyin. Zimwe ushobora kuzikorera ariko izindi ugomba kuzivana mubiryo turya. Uretseko izi proteyin zifasha buri wese, niningenzi cyane kubantu bakora siporo buri munsi kuko baba bagomba kurya proteyin nyinci zishoboka kugirango umubiri ugarire ibyo uba watakaje muri siporo.
Kubantu bakora siporo baba basabwa kurya byibura gram 0.8 za proteyin kuri buri kiro ufite Nukuvako nimba ufite ibiro 70 ukaba ukora siporo buri munsi uba ugomba kurya byibura 70*0.8= 59g za proteyin kumunsi.
Mu igi rimwe ryuzuye dusangamo hagati ya gram 5 na gram 9 ( 5-9 g) bitewe nubunini bwaryo.
Ubwo tumaze kubona intungamubiri nibyubaka umubiri biri mumagi reka turebere hamwe ibyo amagi afasha umubiri wacu.
1. Akomeza inyama zumubiri ( Muscles) :
proteyin zo mumagi zifasha umubiri kwiyubaka bityo inyama zumubiri zigakomera. niyo mpamvu abantu bakora siporo bashaka gukomeza umubiri wabo bagirwa inama yo kurya amagi menci.
2. Afasha ubwonko:
Vitamin nyinci ziri mumagi zifasha ubwonko bwacu gokura neza bikadufasha kutibagirwa. Amagi kandi atuma ubwonko bukora neza inshingano zabwo za buri munsi bityo bikadufasha kugira ubuzima bwiza
3. Afasha abasirikari bumubiri:
Vitamin A, Vitamin B12 na seleniyum dusanga mumagi zifasha abasirikari bumubiri kurinda umubiri maze ntiturwaraguruke.
4. Agabanya indwara zumutima:
İmyunyu ngugu ya chlorine dusanga mumagi ifite akamaro gakomeye ko gufasha umutima gukora neza no koroshya itembera ryamaraso.
5. Afasha abagore batwite:
Amagi afasha abagore batwite kudafatwa byoroshye nindwara zishobora kugira ingaruka kumwana utaravuka.
IBYO UGOMBA KUMENYA:
Nubwo mumagi harimo intungamubiri nyinci, mumagi dusangamo bimwe mubinure bifite ingaruka mbi kumubiri byitwa cholesterol. İbi binure mugihe byabaye byinci mumubiri bishobora guteza zimwe mundwara nko gufunga imijyana yamaraso. Nubwo bamwe mubashakashatsi bavuga ko cholesterol umubiri utikoreye ( izivamubiryo) zishobora kuba zitagira ingaruka kumubiri ntabwo byizewe ijana ku ijana. Gusa ibi binure tubisanga mumuhondo wigi gusa nukuvugako uramutse ushaka kwirinda cyane mugihe uri burye amagi menci warya umweru wayo gusa.
Amagi agira akamaro atitaye kuburyo yariwemo. Ushobora kuyarya adateste, atogosheje cyangwa umureti.
Mwakoze gusoma iyi nkuru. Dusigire igitekerezo.
İnkuru zose usoma hano zirizewe ijana ku ijana kuko ziva kuri website yabadogiteri cyangwa mubinyamukuru byerekeye ubuzima.
Ko hari abavuga ko kurya igi ribisi bitera indwara?
ReplyDeleteNAMAGI ATETSE CANKE NI OMELLETTE AFISE AKAMARO?
ReplyDeleteNAYATETSE CANKE NI OMELETTE NGIRAKAMARO?
ReplyDelete