Harabantu bakuramo inkweto ugashaka kwiruka kubera impumuro iva mubirenge byabo. İmpumuro mbi yo mubirenge nikibazo gikomeye kuko rimwe narimwe iyo ibaye nyinci ishobora no gusakara aho uri utanakuyemo inkweto. impumuro mbi yo mubirenge ishobora guterwa nibintu bitandukanye rimwe narimwe kandi ishobora kuba ikimenyetso cyindi ndwara ikomeye. Ushobora kuba ufite iki kibazo cyo kunuka mubirenge ariko utazi ikibitera. Reka turebere hamwe ikibitera.
1. ISUKU NKE
Iyo niyo mpamvu iza kumwanya wambere mugutera impumuro mbi yo mubirenge. Ubusanzwe umubiri iyo ukora neza umuntu abira ibyuya cyane cyane muntoki, mubirenge, mukwaha no mubindi bice byumubiri byorohereye. Nubwo abantu benci bavuga ngo ibyuya biranuka ariko ubusanzwe ibyuya ntabwo binuka. Bagiteri ( Bacteries) ziba muri ibi bice byorohereye byumubiri zishwanyaguza ( fermentation) amasukari asohoka mumubiri mubyuya maze bigatanga impumuro mbi. İyo ukaraba neza nisabune zica izi bagiteri, niyo wabira ibyuya gute ntabwo unuka. Abantu batita ku isuku cyane, cyangwa batoga nisabune ngo bice izi bagiteri usanga bagira ibibazo byimpumuro mbi cyane cyane mumano no mukwaha. İyo iyi mpumuro ibaye nyinci bantu bakwegereye batangira kuyumva.
İbyo usabwe gukora: Karaba neza mubirenge no mukwaha ( armpit) ukoresheje amazi asukuye ndetse nisabune buri munsi.
2. AMASOGISI WAMBARA
Harabantu batajya bita kubwoko bwamasogisi bambara ariko nibyagaciro cyane. Amasogisi akoze mubyo bite piliyester ( Polyester ) afunga ibirenge byawe ntatume umwuka utambuka neza. ibi bituma ibirenge byawe bishyuha cyane maze bikongerera ubukare bagiteri zo mubirenge. ( İzi bagiteri ziba ahantu hasyushye). Aya masogisi rero atuma izi bagiteri zikora cyane maze ingaruka ikaba umunuko wumva iyo ukuyemo amasogisi.
Ibyo ugomba gukora: Ambara amasogisi akoze mu ipamba ( Cotton) kuko atuma umuyaga utambuka mubirenge maze izi bagiteri ntizikore neza. Nujya kugura amasogisi reba kudupapuro tuyariho maze usome ibiyakozemo nimba handitseho ( Made with cotton) abe ariyo ugura.
kutambara amasogisi nabyo bishobora gutuma uhumura nabi mubirenge.
3. INDWARA ZIKOMEYE
Harindwara zikomeye zituma umuntu ahumura nabi mubice bimwe nabimwe nko mukwaha no mubirenge. Imwe muri izindwara izwi cyane ni Diyabeti. Diyabet iterwa namasukari menci mumubiri wawe. Bityo iyo urwaye diyabet umubiri ushaka uburyo bwose bushoboka bwo kugabanya ayo masukari maze akenci ikayatambutsa munkari ( Urine) no mubyuya. Kubera mubirenge horoshye hakaba hanabira ibyuya muburyo bworoshye , umubiri utambutsa aya masukari mubirenge maze aya masukari yahura na bagiteri zibera mubirenge bigatera impumuro mbi
İzindi ndwara nazo zirimo zimwe mundwara zumutima.
İbyo ugomba gukora: Jya kwa muganga mugihe uketse ko izi mpumuro mbi zatewe na diyabet. İmpumuro mbi iterwa na diyabet iba imeze nkamafi yaboze cyangwa amafi yashaje. Nimba impumuro iva mubirenge byawe ari uko imeze ihutire kujya kwa muganga hakiri kare.
NIGUTE TWAKIRINDA IMPUMURO ZO MUBIRENGE ?
Nimba ufite isuku ihagije, ukaraba mubirenge buri munsi ariko ugakomeza guhumura nabi mubirenge nuko isabune ukoresha ishobora kuba idahagije mukwica izi bagiteri zo mubirenge. Gusa hari ubundi buryo wakica izi bagiteri zo mubirenge bworoshye. Koresha bumwe muri ubu buryo.
1. Koresha indimu ( Lemon): Mbere yo gukaraba mubirenge, shyira amazi yindimu mubirenge maze utegereze iminuta iri hejuru yitanu ( 5 min). Nyuma yiminuta byibura itanu karaba mubirenge nisabune, byumutse neza mbere yo kwambara amasogisi. İndimu ifite asid yica udukoko two kumubiri.
2. Koresha puderi: Puderi cyane cyane abakobwa bakoresha mukwigira beza, ifite akamaro. Yisige hagati yibirenge umaze kubihanagura mbere yo kwambara amasogisi. Puderi igabanya ibyuya byo mubirenge bityo ikagabanya umunuko.
3. Koresha Vinegre: Nimba ufite impumuro mbi mubirenge, koresha vinegre ikoreshwa mugukora salade. Yikoreshe nkuko nasobanuye kundimu mugice cya mbere.
4. Ambara masogosi akoze mu ipamba ( Cotton ).
Nimba wagerageje ibi byose bikanga, impumuro mbi yo mubirenge byae ntabwo yatewe na bagiteri zo mubrenge. Byaba byiza wihutiye kujya kwa muganga ukipimisha indwara nka diyabet. Kuko ashobora kuba ari kimenyetso cyuburwayi umubiri uri kuguha.
Mwakoze gusoma iyi nkuru. Dusigire igitekerezo.
Menya: İnkuru zose usoma hano zerekeye ubuzima zizewe 100 ku ijana kuko ziva kuri website zabadogiteri cyangwa ibinyamakuru byerekeye ubuzima bwabantu. Oherereza iyi nkuru incuti yawe ukekako yaba ikeneye kuyisoma.
source: https://www.prevention.com/health/a20517024/15-tips-to-help-with-foot-odor/
Comments
Post a Comment