Nigute wakirinda Umuvuduko wamaraso ukabije

Image result for high blood pressure

Umuvuko ukabije wamaraso nimwe mumdwara zugarije isi, gusa abantu benci bayifite ntibabizi kuko ntabimenyetso byinci bigaragara iyi ndwara yerekana. Iyi ndwara kandi ishobora guteza ibibazo byinci mugihe ititaweho ikaba ishobora kuvamo indwara zikaze zumutima nizindi.
Nubwo iyi ndwara ikaze ariko ushobora kuyirinda cyangwa ukabana nayo igihe kirekire ntigutere ibibazo .




Umuvuduko ukabije wamaraso uza ku isonga mugutera indwara zitandukanye zumutima ndetse nizimpsyiko. Nubwo akenci bigoye kuba wakirinda gufatwa niyi ndwara yumuvuduko mwinshi mwinshi wamaraso. Tugiye kubageza bimwe mubyo ushobora gukora ukabasha kuba wakiyongerera amahirwe yo kudafatwa niyi ndwara.

IBYINGENZI UGOMBA KUBANZA KUMENYA BYEREKEY UMUVUDUKO WAMARASO

İndwara yumuvuduko mwinshi iterwa nibintu byinci bitandukanye. İmyaka ufite, abantu barwaye iyi ndwara mumuryango wawe ndetse ninkomoko (etnicity) yawe iri muri bimwe bigira uruhare rukomeyemugutera iyi ndwara.

Mubyo ugoma kwitaho wirinda iyi ndwara ni:

1. Gerageza kugira ibiro biringaniye:

Umudogiteri mubyindwara zumutima Dr. Ogedegbe avugako abantu bibasirwa niyi ndwara yumuvuduko wamaraso arabafite ibiro byinci cyangwa se abantu babyibushye birenze urugero. Niyo mpamvu agira inama abantu bafite ibiro byinci gukora uko bashoboye bakabigabanya. Abantu bafite ibiro biringaniye nabo bagasabwa gukora uko bashoboye bakagumana ibyo biro. Gusa wibukeko aringomba kumenya ibiro ugomba kugira ugereranyije nuburebure ndetse nimyaka ufite.

2. Kurya indro yuzuye

Kurya indryo yuzuye ariko ukibanda cyane cyane kumbuto no kumboga nikimwe mubyagufasha kwirinda umuvuduko wamaraso.  Rya cyane imbuto nimboga zifite imyunyu ya potasium maze wiyongerere amahirwe yo kutarwara iyi ndwara.

3. Kugabanya umunyu dukoresha mubiryo

Mumunyu dusangamo potasium. Potasium nikimwe mubyongera umuvuduko wamaraso. Uko urya ibiryo birimo potasium nyinci niko amaraso yawe atembera mumubiri yihuta. Niyo mpamvu kugabanya umunyu dushyira mubiryo ndetse no kwitondera bimwe mubiryo tugura bifunze ( conserve) bigufasha kwirinda umuvuduko mwinshi wamaraso.

4. Kora Siporo ( Exercise)

Abadogiteri kandi bemeza ko gukora siporo bigabanya umuvuduko wamaraso. Uretse kuba gukora siporo bigufasha kugabanya ibiro nkuko twabivuze hejuru, siporo ituma amaraso yawe atembera neza. tangira byibuza ukora siporo iminota 30 mucyumweru.

5. Gabanya inzoga nitabi

Abadogiteri bavugako kunywa inzoga ari bimwe mubyongera umuvuduko wamaraso bityo bakagira inama abagore kutarenza icupa rimwe kumunsi nabagabo kutarenza amacupa abiri kumunsi.

6.  Kurikira umuvuduko wamaraso wawe

Abanywarwanda benci ntakintu cyo kwifashisha mugupima umuvuduko wamaraso bagira. Gusa kumenya uko umuvuduko wamaraso yawe wifashe bigufasha gufata ingamba zo kwirinda umuvuduko ukabije wamaraso. Niyo mpamvu igihe ubonye umwanya byaba byiza ugiye kukigo nderabuzima kikwegereye ukabasaba ko bagupimira umuvuduko wamaraso yawe.


Umunyarwanda yaravuze ngo kwirinda biruta kwivuza. Kugeza kuri uyu munota twanditseho iyi nkuru ntamuti uvura umuvuduko mwinshi wamaraso uraboneka. imiti yose iriho igufasha kuba wabana niyi ndwara gusa. niyo mpamvugukora uko ushoboye ukirinda iyi ndwara aringenzi.

Uramutse haricyo ushaka kutubaza cyerekeye iyi nkuru cyangwa cyerekeye izindi nkuru twandika wadusigira igitekerezo cyawe hasi.

Origin: https://www.everydayhealth.com/hypertension/preventing.aspx








Comments