Ibimenyetso byerekana ko ushobora kuba urwaye diyabet

Image result for Diabete

Muri iyi minsi indwara zibyaduka zabaye nyinshi. Gusa harizimwe mundwara zitajya zikira maze kugirango ubane nazo bikaba ngombwa ko ufata imiti ubuzima bwawe bwose . izi ndwara iyo umenyeko uzifite hakiri kare ugatangira imiti bigufasha kuramba bihagije nkabantu batazifite. Gusa iyo ubimenye utinze cyane bigira ingaruka nyinci. niyo mpamvu twifuje kubamenyesha zimwe mundwara nibimenyetso byazo kugirango nuramuka ubifite ugire amahirwe yo kwuzivuza hakiri kare. 
Uyu munsi turarebera hamwe ibimenyetso bya diyabet. Ubusanzwe hari ubwoko bubiri bwa diyabet, butandukanye. Diyabeti yubwoko bwa mbere ( type 1) nubwoko bwakabiri ( Type 2 ). Uyu munsi turarebera hamwe bimwe mubimenyetso bitandukanye bigaragaza diyabeti. 

Ubusanzwe diyabeti zigira ibimenyetso bitandukanye, ariko rimwe narimwe ibibimenyetso bigaragara iyo Umaze igihe kinini uyirwaye niyo mpamvu abantu benci bayifite batajya bapfa kubimenya. Rimwe narimwe niyo waba utagaragaza ibi bimenyetso byaba byiza ugiye kwamuganga ukipimisha. 

Image result for Diabete


Bimwe mubimenyetso bishobora kugaragaza ko urwaye diyabet: 


. Kugira inyota ugashaka kunywa amazi buri mwanya. 

.Kugira inzara hashize igihe gito umaze kurya

.Kumirana mukanwa

.Gushaka kunyara cyane buri mwanya cyangwa kubabara uri kunyara

.Gutakaza ibiro mugihe gito kandi urya nkibisanzwe

.Gucka intege no kunanirwa ntakintu kigaragara wakoze

. Kutabona neza

.Kuribwa numutwe bikabije


Ibyo ugomba kumenya: 
İbi bimenyetso bishobora kugaragaza izindi ndwara zitandukanye. Gusa igihe ufite byinci muri ibi bimenyetso icyarimwe, wakekako urwaye diyabeti maaze bikaba byiza ugiye kwa muganga hakiri kare ukipimisha. 

Wakoze gusoma iyi nkuru. Dusigire igitekerezo. 

Oherereza iyi nkuru incuti yawe ucyekako yaba ikeneye kumenya ibimenyetso bya diyabet maze udufashe kugera kuntego yacu yo gufasha abanyarwanda kwirinda. 

Source: https://www.webmd.com/diabetes/diabetes-warning-signs#1

Comments