Ese koko amashyuza akiza indwara ? Amashyuza afite kamaro ki kubuzima ?

İyo uvuze amashyuza abanyarwanda bahita batekereza Bugarama ( Cyangugu). Nubwo hari amashyuza ( Hot spring ) mubindi bice byo muRwanda, mu Bugarama i Cyangugu niho hazwi cyane kuko amashyuza yaho afite ubuso bunini ugeranyereranyisha nayo mubinde bice byo mu Rwanda.

hotspring bugarama ile ilgili görsel sonucu

Ntabwo aru bwambere twumvishe ko abantu bajya kumashyuza bakagaruka bavugako bakize indwara cyangwa babonye ibindi bitangaza...Bamwe muritwe bakekako ari ukuri abandi bakabita abasazi abandi bakibata ababeshyi nibindi. Ese koko amashyuza avura abantu cyangwa nibinyoma ? Reka turebere hamwe akamaro kamashyuza.

Amashyuza cyangwa mururimi rwicyongereza Hot spring water, namazi aturuka mubutaka akaza ashyushye. Rimwe narimwe ashobora kuza ari akazuyazi cyangwa se ashyushye cyane byose biterwa naho aturuka. 

AMASHYUZA NIKI AFASHA UMUBIRI ? 

1. ASUKURA IBICE BYIMBERE MUMUBIRI


Ushobora kuba warumvishe ibyo bita sauna ( Soma sawuna), cyane cyane mubigo bifasha abantu kuruhuka (Resort centers), mumahoteli akomeye cyangwa mubigo bifasha abantu gukora sport (sport center). Sawuna (sauna) ifasha abantu kubira ibyuya cyane maze umubiri ugasukura ibice byimbere. Kubira ibyuya nimwe munzira umubiri utamo imyanda. 
Amasyuza nayo ninka sawuna urebye. iyo wicaye mumazi yamashyuza cyangwa ukoga mumashyuza, ubushyuhe bwayo ndetse nibindi bintu biyagize bituma umubiri wawe ubira ibyuya muburyo Budasanzwe ( ushobora kutabimenya ko uri kubira ibyuya kuko uba uri koga ). ibyuya bigaragaza ko umubiri uri gukora cyane maze imyanda ikoze ikayijugunya hanze mubyuya bityo ukaba usukuye ibice byimbere. 

2. AFASHA ITEMBERA RYAMARASO

Mumashyuza harimo ibyo ibyo bita Calsiyum ( calcium) ndetse nimyunyu bita sodyum bikaribonate ( sodium bicarbonate). iyo uri mumashyuza imwe muri iyi myunyu yincira mumubiri wawe iciye muruhu. iyo igeze mumubiri, ifasha itembera ryamaraso na oksijene ( oxygene: umwuka duhumeka). İyo uri mumashyuza uba umeze nkumuntu uri gukora siporo ( sporo) kuko siporo nayo ifasha itembera ryamaraso mumubiri wawe. 

hotspring bugarama ile ilgili görsel sonucu


3. AGABANYA UMUNANIRO AKAGUFASHA GUSINZIRA. 


Ubushakashatsi bwakorewe mugihugu cya Israel bugatangazwa mukinyamukuru cyitwa "Rheumatology İnternational " bwerekanyeko amazi yamashyuza ( hotspring water) agabanya umunaniro kandi agafasha abantu gusinzira neza nijoro. 

sleeping black ile ilgili görsel sonucu

4.  AFASHA URUHU 


Byagaragaye ko amazi yamashyuza afasha uruhu rawe kumera neza, rukoroha kandi ntirusaze vuba. Mumashyuza dusangamo ibyo murimi rwamahanga bita silica. Silica ikaba arşkimwe mubikoreshwa mugukora amwe mmavuta yo kwisiga nibindi. 

İbyo ugomba kumenya: 

*Nubwo amashyuza afite ibyiza kumubiri, abantu bafite ibibazo byumutima, abatwite ndetse nabandi baba barwaye indwara zikomeye bagomba kwitondera koga mumashyuza. 

*Amashyuza afite akamaro kenci kubuzima bwacu ariko ntabushakatsi bwigeze bugaragazako akiza indwara zimwe na zimwe abanyarwanda bavuga bakira iyo bayakoresheje nkindwara zumutima, diyabeti, SIDA nizindi. 

Mwakoze gusoma iyinkuru. Dusigire igitekerezo cyawe ningenzi. 

Wibuke: İnkuru zose usoma hano zirizewe ijana ku ijana kuko zituruka kuma website yabadogiteri cyangwa ibinyamukuru byerekeye ubuzima. 

Comments