Menya akamaro ko kurya imineke



İbitoke nibimwe muhingwa bifashe ubuso bunini bw´u Rwanda.  Nubwo byinci mubitoke bitekwa, bikengwamo umutobe cyangwa bigakorwamo inzoga, abanyarwanda cyane cyane abana bato bamenyereye kurya imineke bitewe nuburyohe igira, hari abavugako imineke ari iyabana bigatuma bayigaburira abana arikobo ntibayirye. Ese waruziko imineke ifite akamaro gakomeye kubuzima  bwawe ititaye kumyaka ufite ?

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kurya imineke birinda umuntu kuba yafatwa nindwara zimwe na zimwe ngiye kubabwira. Nizereko nyuma yo gusoma iyi nkuru muri butangire guha agaciro kurya imineke. 
BANANA ile ilgili görsel sonucu
UMUNEKE UHIYE


1. UMUVUDUKO WAMARASO

Ubusanzwe kurya ibiryo birimo sodiyum nyinci biri mubitera cangwa bikongera umuvuduko wamaraso ( Sodiyum tuyisanga cyane mumunyu dutekesha). Mumineke dusangamo Potasiyum, ikaba izwiho kugabanya sodiyum mumubiri bityo bikakurinda kuba wagira ibibazo byumuvuduko wamaraso. 
Uretse imineke gusa kandi kurya ibiryo bifite potasiyum nyinci bikongerera amahirwe angana na makumyabiri ku ijana (20%) yo kuramba. 

2. INDWARA ZUBUHUMEKERO ( ASTHMA) 

Ubushakashatsi bwakorewe mukigo cya İmperial college cyo mubwongereza bwagaraje ko abana bariye byibura umuneke umwe kumunsi bafite amahirwe 34 ku ijana (34%) yo kutarwara indwara zubuhumekero. 

asthma ile ilgili görsel sonucu
ASTHMA

3. KANSERI 

Muri iyi minsi kanseri nizimwe mundwara zikomeye zugarije abanyarwanda nabatuye isi uri rusange. Ese waruziko kugaburira abana imineke cyangwa indimu za orange bibarinda gufatwa na kanseri yamaraso ( Leukemia ), Imıneke kandi igira Vitamin C ifasha kurwanya izindi  kanseri zitandukanye. 

4.  IBIBAZO BYO KWIBAGIRWA VUBA

brain ile ilgili görsel sonucu
Abashakashatsi bemeje ko imineke igira ibyo bita tryptophan, akaba aribimwe mubituma ubwonko bwumuntu bukora neza bigatuma umuntu atibagirwa vuba.

Uretse ibi kandi imineke izwiho kuba irinda izindi ndwara zitandukanye nka diabete ndetse nibindi bibazo byo munda.

İbyo ugomba kumenya: 

.Kuba imineke yongerera umubiri amahirwe yo kukurinda izindwara ntabwo bivuga ko imineke ari imiti yizi ndwara uramutse utekerazako waba ufite imwe muri izindwara wakihutira kwa muganga.

.Kurya umuneke umwe kumunsi birahagije ariko uramutse uriye irenze umwe ntakibazo kirimo.

URAMUTSE USHAKA KUMENYA BYINCI BYEREKEYE UBUZIMA NIBIRIBWA, WASOMA IZINDI NKURU NANDIKA.




Comments