Imbuto ya pome ifite agaciro gakomeye

Apple ile ilgili görsel sonucu
Urubuto rwa pomme

Pomme ni rumwe mumbuto zera mubice bitandukanye byo mu Rwanda. Nubwo imbuto za pome Zihingwa mu Rwanda, Abanyarwanda benci ntibarya pome cyane cyane abatuye munce zo mucyaro abandi nabo bazirya batazi akamaro kazo. Ese waba waruziko Pome zifite agaciro gakomeye kubuzima bwawe kandi ko kurya pome bishobora kukurinda zimwe mundwara zibasiye abaturage muri iyi minsi ? 


INTUNGAMUBIRI ZIBA MURI POME. 


Murubuto rwa pomme harimo Vitamin B, Vitamin C ndetse na Vitamin K. Uretse izo vitamin kandi muri pome dusangamo ibyo mururimi rwamahanga bita Magnesium ndetse na Potassium nabyo bifite akamaro gakomeye kubuzima bwumuntu. 

Abantu benshi batinya kwa muganga ariko akenci bakisanga mubitaro kubera kutita kubyo barya. Reka turebere hamwe zimwe mundwara ushobora kwirinda uramutse ugiye urya pome. 

AKAMARO KA POME KUBUZIMA


1. INDWARA ZIGIFU


Pome zifite ibyo mururimi rwicyongereza bita Fibers. Fibers zikaba zifasha igifu gusya ibiryo muburyo bworoshye. Uretse gufasha igifu kandii fibers zoroshya itambuka ryibiryo mumara ibi bikaba bishobora gutuma utarwara zimwe mundwara zo guhitwa, constipation ( Kutajya kumusarane), ndetse nizindi ndwara zigifu zitandukanye
Urubuto rwa pome kandi rugabanya ibyo bita cholesterol bityo bigatuma amaraso atambuka neza mimjyana yamaraso bikakurinda kuba warwara indwara zo kuziba kwimijyana yamaraso ( Artherosclerosis ). 

2. KANSERI 


Byagaragaye ko urubuto rwa pome rufasha umubiri mukurwanya Kanseri yamara. Pome kandi ngo ishobora kuba ifasha umubiri mukwirinda kanser yibihaha ariko biracyakorerwa ubushakatsi burambuye. 

3. POME IKURINDA KUGWA IGIHUMURE


Ubushakashatsi bwerekana ko kurya urubuto rwa pome birinda abantu kugwa igihumure . 

Hari izindi ndwara nyinshi urubuto rwa pome rushobora kukurinda, zimwe muri izo nizi zikurikira

                      .Diyabeti 
                      .Alzeihmers
                      .Indwara Zumutima
                      .Indwara zamaso 
                       
Uretse kandi ko pome ikurinda kuba wafatwa nizi ndwara muburyo bworoheje, pome zigufiye akandi kamaro nko: 

                        .Gutuma uruhu rwawe rudasaza vuba
                        . Gufata neza İmisatsi yawe
                        .Pome ifasha ubwonko gukora neza
                        . Gufata neza amenyo yawe ( Kuyakomeza) ...

İbyo ugomba kumenya:,

Kurya pome ntabwo birinda izindwara ijana ku ijana. Nukuvugako nubwo waba urya pome ugomba kuguma wirinda icyateza izi ndwara cyose. 
Pome  ntabwo ari umuti wizi ndwara, igihe umenye ko ufite imwe muri izindwara ugoma kwihutira kujya kwa muganga.  
Igihe ufite imwe muri izo ndwara ukaba ufata imiti kurya pome bishobora kugufasha gukira vuba. 

Mugihe udafite uburyo bwo kurya pome, ushobora kugura umutobe wazo ( Apple juice) Nawo ugira akamaro kamwe na pome. 



NIBA USHAKA KUMENYA IZINDI MBUTO ZIFITE AGACIRO GAKOMEYE KUBUZIMA BWAWE, SOMA IZINDI NKURU.  USHOBORA NO KWIYANDIKISHA ( Subscribe/ Abone) KURI IYI WEBSITE KUGIRANGO IGIHE CYOSE DUSHYIZEHO INKURU YEREKEYE UBUZIMA BWAWE URAJYE UHITA UYIBONA.





Comments